Zlatan Ibrahimovic yanditse amateka mashya

Zlatan Ibrahimovic yanditse amateka mashya

 Mar 18, 2023 - 19:33

Umunya-Sweden Zlatan Ibrahimovic yashyizeho amateka mashya muri Serie A nyuma yo gutsinda igitego mu mukino AC Milan yatsinzwemo na Udinese.

Zlatan Ibrahimovic yaciye agahigo ko kuba umukinnyi watsinze igitego muri Serie A akuze kurusha abandi, akaba ari igitego yatsinze mu mukino AC Milan yatsinzwe na Udinese ibitego 3-1.

Ibrahimovic yahawe penariti ku munota wa 45 arayihusha ariko yemererwa kongera kuyitera kuko byagaragaye ko yayiteye umukinnyi wa Udinese witwa Beto yari yinjiye mu rubuga rw'amahina.

Zlatan yayiteye neza arayinjiza bituma amakipe yombi anganya igitego 1-1, n'ubwo AC Milan itaje guhirwa muri uyu mukino kuko byarangiye itsinzwe ibindi bitego bibiri byatumye umukino urangira ari ibitego 3-1.

Zlatan Ibrahimovic yatsinze iki gitego afite imyaka 41 n'iminsi 166 bituma ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Alessandro Costacurta wahoze ari myugariro wa AC Milan, akaba ariwe wari waratsinze igitego muri Serie A akuze kurenza abandi.

Ibrahimovic yari yagaragaye mu bakinnyi 11 babanzamo ba AC Milan bwa mbere kuva muri Mutarama 2022, akaba ari nawe wari wambaye igitambaro cya kapiteni kuri uyu mukino.

Ibrahimovic yanditse amateka mashya muri Serie A(Net-photo)