Zari yashyize umucyo kuri amwe mu magambo yabwiye Shakib bikitwa kumucyurira

Zari yashyize umucyo kuri amwe mu magambo yabwiye Shakib bikitwa kumucyurira

 Sep 5, 2024 - 20:58

Umuherwekazi Zari Hassan yifatiye ku gahanga abamvise abwira umugabo we Shakib ko nta kintu ajya azana ku meza, bagatangira kubiha ubusobanuro bishakiye, aboneraho gusobanurira abantu icyo yashakaga kuvuga.

Mu kwezi gushize nibwo Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya barimo guterana amagambo akomeretsa, bapfa ko Diamond yari yagiye mu rugo rwe batabimunyesheje nk'umuntu w'umugabo ndetse we avuga ko ari agasuzuguro.

Muri icyo gihe Zari Hassan yagiye amubwira amagambo asa n'uri kumucyurira ko amurusha amafaranga, nk'aho yamubwiye ati "N'ubundi wowe nta kintu ujya uzana ku meza."

Aya magambo yatumye abantu bibasira Shakib bamuserereza ko umugore yamucyuriye amafaranga, ndetse abantu batangira kugenda bavuga ko atigeze amusanga kuko amukunze, ahubwo yakurikiye amafaranga ye, nubwo Shakib we yabihakanye akavuga ko yajyanwe n'urukundo gusa.

Zari uri kubarizwa muri Uganda aho yagiye gusaba imbabazi Shakib ku bw'amagambo yamubwiye, yaboneyeho no gukosora imvugo abantu bagoretse ubwo Zari yavugaga ko 'Shakib nta kintu ajya azana ku meza (yinjiza)'.

Zari yavuze ko kuba yaravuze ko Shakib nta kintu ajya azana atashatse kuvuga amafaranga, ahubwo we yashakaga kuvuga ubufasha bishingiye ku marangamutima, kumwitaho, kumugira inama n'ibindi bidafite aho bihuriye n'amafaranga.

Zari yavuze ko ari umwihirinzi (umukozi) bityo ko iyo abwiye umuntu ibibazo bye, ataba akeneye ubufasha bw'amafaranga ahubwo aba akeneye inama gusa.

Ati "Ibyo sibyo navuze, ntabwo ari iby'amafaranga. Ushobora kugira umugabo ugufasha mu buryo bw'amarangamutima, akanjyanira Tiffah mu myitozo ya Soccer na Netball mu gihe ntahari. Ntabwo igihe icyo aba ari ngombwa amafaranga.

"Ndi umwihirinzi. Ndakora cyane, rero iyo ngarutse naniwe mba nkeneye umuntu umbaza uko umunsi wagenze. Iyo nkubwiye ibibazo byange buri gihe mba nkeneye inama zawe gusa, kuko mba nkeneye ko unganiriza, rero ntabwo ari amafaranga.

"Abantu banshiriye imanza kuko batazi inkuru yose. Rero niyo mpamvu ndi hano ku bw'umuryango wange."