Zari Hassan n'abahungu be ni hasi hejuru

Zari Hassan n'abahungu be ni hasi hejuru

 Dec 17, 2023 - 08:39

Umuherwe Zari Hassan yatangaje ko umwaka utaha abahungu be bagomba kumuvira mu nzu bakajya kwibana, kuko ngo bari kumuzamuraho intugu.

Umunyemari wo muri Uganda Zari Hassan The Boss Lady uba muri Afurika y'Epfo n'umugabo we baheruka gukora ubukwe Shakib Lutayaa, yatangaje ko arambiwe kwirirwa arwana n'abahungu be bapfa aho guparika imodoka, kuko ngo uyu muryango wibitseho imodoka zitabarika bituma aho guparika haba ingumi.

Biturutse kuri icyo cyibazo, Zari abona ko umwanzuro mwiza ari ukuba abahungu be bajya kuba mu nzu se nyakwigendera Ivan Semwanga yabahe bakamureka, kuko ngo bamaze no gukura bagakwiye gutangira kwirwanaho nk'abagabo. 

Zari Hassan w'abana batanu ashaka gutandukana n'abahungu be 

Zari ufite abana batunu kuri ubu, akaba afite batatu yabyaranye na Ivan Semwanga, ndetse na babiri yabyaranye na Diamond Platnumz. Umukuru mu bana ba Zari, akaba ari Pinto Ssemwanga wavutse mu 2003, uwa Kabiri akaba ari Raphael Ssemwanga wavutse mu 2005 ndetse na Quincy George Ssemwanga ari na we muto mu bana afitanye na Ivan Semwanga.

Mu mashusho yakomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, Zari agaragara ari kwitotomba avuga ko asigaye arwanira n'aba bahungu be umwanya wo guparikamo imodoka, agira ati " Kugera ubu abahungu bange turwanira aho duparika imodoka. Ariko ndizera ko umwaka utaha bazava hano. Bafite inzu yabo n'imodoka zabo, bagomba kugenda, kuko ndabishaka kandi bigomba kuba umwaka utaha."

Zari Hassan n'abahungu be yabyaranye na Ivan Semwanga ni hasi hejuru bapfa aho guparika imodoka 

Ubwo Zari yabazwaga umubare w'imodoka bafite ku buryo barwanira aho baparika, akaba yirinze kuvuga umubare wazo, gusa avuga ko ari nyinshi. Hagati aho, uyu Zari akaba yaraye akoreye igitaramo muri Uganda yise All White Party, cyikaba cyizanabera hano mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 2023.