Zari aravuga ko 'All White Party' itakigenda neza guhera umugabo we yapfa

Zari aravuga ko 'All White Party' itakigenda neza guhera umugabo we yapfa

 Dec 17, 2023 - 13:47

Umushabitsi Zari Hassan aravuga ko ibirori ngarukamwaka ategura bya All White Party bitakigenda neza nkuko byabaga bimeze agifatanya n'umugabo we nyakwigendera Ivan Semwanga.

Rwiyemezamirimo wo muri Uganda Zari Hassan The Boss Lady uba muri Afurika y'Epfo, aravuga ko ibirori ngarukamwaka ategura bya All White Party bitakigira uburyohe nko ha mbere agifatanya n'umugabo we witabye Imana Ivan Semwanga.

Ibirori bya All White Party, bikaba ari ibirori ngarukamwaka bibera muri Uganda mu kwezi k'Ukuboza, akenshi bikitabirwa n'abantu baba bambaye imyenda y'umweru. Mbere yuko Ivana Semwanga yitaba Imana mu 2017, akaba yarafatanyaga n'umugore we kubitegura, gusa kuri ubu Zari asigaye abyifasha, ibituma abona icyuho cy'uwari umugabo we.

Zari Hassan aravuga ko kuva umugabo we yapfa Ivan Semwanga ibirori bye bitakigenda neza 

Kuri Zari, akaba yemeza ko nubwo akomeje gushyiramo ingufu cyane, ariko ngo ibi birori ntabwo bikimeze nkuko byabaga bimeze umugabo we akiriho kuko ngo habaga harimo uburyohe.

Hagati aho, ibirori by'uyu mwaka, bikaba byaraye bibaye kuri uyu wa 16 Ukuboza, aho byitabiriwe n'ibyamamare binyuranye birimo na Dr Jose Chameleone.

Ni mu gihe kandi umunya-Kenya Tanasha Dona nawe yabyitabiriye, dore ko yari yahawe ubutumire n'uyu mukeba we. Nubwo Tanasha Dona yahabonetse, ariko kandi byari byitezwe ko na Diamond Platnumz aza kuba ahabaye kuko yari yahawe ubutumire, ariko akaba atabonetse. Ibi birori kandi, bikaba bitegerejwe mu Rwanda muri uyu mwaka.