YouTube: Diamond na Burna Boy nibo bumvishwe cyane banikira abarimo Davido

YouTube: Diamond na Burna Boy nibo bumvishwe cyane banikira abarimo Davido

 Dec 5, 2023 - 07:53

Umuhanzi Burna Boy na Diamond Platnumz nibo bayoboye urutonde rw'abahanzi bo munsi y'ubutayu bwa Sahara bumvishwe cyane kuri YouTube, aho banikiriye abarimo Rema, Davido, na Wizkid.

Umuririmbyi wo muri Nigeria wegukanye Grammy Awards Damini Ogulu wamamaye ku mazina ya Burna Boy, ni we muhanzi wo mu munsi y'ubutayu bwa Sahara wumvishwe cyane ku rubuga rwa You Tube muri uyu mwaka wa 2023.

Byatangajwe ko umuririmbyi wa "I Told Them" amaze kumvwa n'abarenga miliyari 2.5, mu gihe umunya-Tanzania Diamond Platnumz ugezweho mu ndirimbo 'Enjoy' yakoranye na Juma Jux, ari ku mwanya wa Kabiri na miliyari 2.37.

Burna Boy ni we muhanzi wo munsi y'ubutayu bwa Sahara wumvishwe cyane kuri YouTube 

Kuri uru rutonde kandi, abandi bahanzi bo muri Nigeria baje imbere barimo Wizkid wumvishwe n'abantu barenze miliyari 1.83. Akaba akurikirwa n'umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Fally Ipupa wumvishwe na miliyari 1.61.

Ku mwanya wa Gatanu hakaba hariho umunya-Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido aho yumvishwe na miliyari 1.50. Ni mu gihe ku mwanya Gatandatu hariho Rema na miliyari 1.41, ari na ko akurikiwe na CKay wumvishwe na miliyari 1.30.

Ni mu gihe kandi umuhanzi Flavour ari we ukurikira Ckay na miliyari 1.19 zamwumvishe, aho nawe yakurikiwe na P-Square bumvishwe na miliyari 1.14. Ni mu gihe ku mwanya wa cumi hariho ubundi munya-Nigeria Tekno wumvishwe na miliyari na 1.01.

Diamond Platnumz ari ku mwanya wa Kabiri mu bahanzi bumvishwe cyane muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara kuri You Tube mu 2023