Yemi Alade ntakozwa ibyo kurongorwa

Yemi Alade ntakozwa ibyo kurongorwa

 Nov 10, 2023 - 21:26

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Yemi Eberechi Alade, cyangwa se Yemi Alade, yatangaje uburyo umuryango n'inshuti bamushyiraho igitutu ku bijyanye no kuba atarongorwa.

Uyu muhanzi ufatwa nk’umwe mu bahanzikazi beza Afurika ifite, yavuze ko umunsi ku munsi ahora ku gitutu k’inshuti n’umuryango bahora bamubaza ibijya no kurongorwa akaba  yabyara.

Yemi Alade avuga ko arambiwe igitutu cy'abamusaba kurongorwa

Nubwo hari ibihuha ko uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime yaba yararongowe n’umuhagarariye, avuga ko ari ingaragu, ndetse ko igihe nyacyo nikigera azarongorwa.

Avugana na radio y’iwabo yitwa Cool FM, yagize ati:”Igitutu cy’umuryango ni ikintu kigoye cyane, kuko kiba giturutse ku bantu nubaha, bahora bashishikajwe n’uko narongora.

Icyakora, nizera ko niba koko baha agaciro ibyo nifuza, bagomba kubyihanganira kuko kubona umufasha mwiza biruta gushaka uhubutse.
Ariko ikirenze ibyo, njye numva umuntu adakwiye gufata imyanzuro mibi kubera guhubuka mu rushako.”

Yemi Alade avuga ko gushaka atari ibyo guhubukirwa

Yashimangiye ko gushaka atari ibyo guhubukirwa, ndetse agira inama abatarashaka kudahubukira urushako, kuko atari ahantu hakwiye gufatira imyanzuro ihubutse.