Umuhanzi wegukanye Grammy Awards Damini Ebuonoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy rurangiranwa muri afrobeats muri Nigeria, amashusho ye ateruye umubyeyi we ku rubyiniro ku isabukuru ye akomeje guzamura amarangamutima ya benshi.
Mu gitaramo uyu musore yari yakoreye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023, niho yafashe umwanya yifuriza isabukuru y'amavuko umubyeyi we Bose Ogulu wavutse ku wa 19 Ugushyingo 1967.

Burna Boy yateruye umubyeyi we ku rubyiniro
Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Burna Boy afatwa n'amarangamutima agaterura umubyeyi we ku rubyiniro agasaba abafana kumufasha kwifuriza umubyeyi we isabukuru nziza, maze abafana nabo bamufasha kumuririmbira.
Bose Ogulu mama wa Burna Boy, akaba ari we ureberera inyungu z'umuhungu we mu muziki, dore ko ari inzobere mu ndimi zitanduka zirimo; Iki-Yoruba, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage ndetse n'Igitaliyani.

Burna Boy na mams we Bose Ogulu
Burna Boy yateruye umubyeyi we amwifuriza isabukuru nziza ubwo yari ku rubyiniro muri Texas muri USA. pic.twitter.com/5KfPJW7YMA
— the choice_live (@thechoice_live) November 20, 2023
