Yareze Apple kumutandukanya n'umugore we

Yareze Apple kumutandukanya n'umugore we

 Jun 15, 2024 - 15:41

Umugabo wo mu gihugu cy'Ubwongereza yareze uruganda rwa Apple arushinja kugira uruhare mu kumutandukanya n'umugore we, nyuma yo kugarura ubutumwa bugufi yari yarasibye muri iPhone ye bigatuma umugore abubona.

Amakuru aravuga ko umucuruzi wo mu gihugu cy’Ubwongereza uzwi ku izina rya Richard yareze isosiyete ya Apple, nyuma y’uko ubutumwa bugufi yari yarasibye muri iPhone ye bugarutsemo umugore we yabusoma bigatuma batandukana.

Richard yasobanuye ko nyuma yo gutongana n’umugore we, uyu mugore yafashe terefone ye akayijyana mu iduka rya iPhone aho umukozi w’iryo duka yafashije uyu mugore kugarura ubwo butumwa bugufi yohererezaga abandi bagore.

Kubera iyo mpamvu, uyu mugabo yavuze ko iki kibazo cyamuteye umubabaro, bikamwangiriza umutungo ndetse bikanatuma n’umugore we batandukana, akaba ari muri urwo rwego yasabye iyi sosiyete kumwishyura indishyi zingana na miliyoni 6.37, arenga miliyari 7 mu mafaranga y’u Rwanda.