Yannick Mukunzi n’umugore we bagiye gukora ubukwe

Yannick Mukunzi n’umugore we bagiye gukora ubukwe

 Nov 19, 2022 - 11:23

Nyuma y’igihe kinini babana Yannick Mukunzi n’umugore we Iribagiza Joy bagiye gukora ubukwe.

Nyuma y’imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko, umukinnyi w’umupira w’amaguru Yannick Mukunzi n’umugore we Iribagiza Joy bagiye gusezerana imbere y’Imana.

Ku ya 20 Mutarama 2019 nibwo aba bombi basezeranye imbere y'amategeko kubana akaramata, nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu witwa Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka itatu y’amavuko.

Aba bombi bafitanye abana babiri baritegura gukora ubukwe bashyize tariki 8 Mutarama 2023.

Yannick Mukunzi n’umugore we batuye muri Suede aho uyu mu nyarwanda akina mu ikipe ya ya Sandvikens IF.

Yannick yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga muri APR FC nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wayo Rayon Sports.

Yannick na Iribagiza bamaze imyaka itari mike bakundana