Yago agiye gushyira akadomo ku makimbirane afitanye na Bruce Melodie na Murungi Sabin

Yago agiye gushyira akadomo ku makimbirane afitanye na Bruce Melodie na Murungi Sabin

 Sep 20, 2024 - 08:33

Nyuma y'uko umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Yago Pon Dat, agaragaje ko hari umwuka mubi hagati ye na Bruce Melodie ndetse na Murungi Sabin, yagaragaje ko yiteguye gushyira akadomo kuri aya makimbirane bakongera kubana mu mahoro.

Mu minsi yashize ubwo Yago yageraga mu gihugu cya Uganda, aho yavugaga ko ahunze agatsiko k'abantu bamwishe urubozo kuva mu myaka ine ishize, nibwo yakoze ikiganiro kirekire akinyujije ku muyoboro we wa YouTube wa Yago Tv Show.

Muri iki kiganiro yagiye avugamo abantu batandukanye avuga ko bagiye bamubanira nabi, icyakora avuga ko nibaramuka bamusabye imbabazi, nawe azazibaha.

Mu bantu bavuzwe hajemo ba Bruce Melodie n'umunyamakuru Murungi Sabin nawe umaze iminsi atorohewe ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Yago Tv Show, uwitwa Safari Agawa ufatwa nk'umujyanama wa Yago, cyane ko ari we wamugiriye inama yo guhagarika kwijandika mu matiku, yavuze ko aba bombi biteguye kwiyunga na Yago.

Yavuze ko yahamagaye Bruce Melodie ndetse na Murungi Sabin abasaba ko baganira na Yago bagakemura Ibibazo bafitanye nk'abantu b'abagabo, nabo barakundira baramwumva.

Yagize ati "Nahamagaye Bruce Melodie arambwira ati 'Safari urakoze cyane, vuba na bwangu nimumara kwitegura nange nditeguye."

Yavuze ko kandi yahamagaye na Sabin aramubwira ati "Safari nditeguye, tuzicara turi abantu b'abagabo, turakosa, wenda hari icyo naba naravuze nabi."

Ni mu gihe ku ruhande rwa Yago nawe yavuze ko yiteguye kuzaganira nabo bagacoca ibibazo bafitanye kuko n'ubundi aba bombi ni abantu yubaha n'ubwo nawe hari aho yarengereye.

Ati "Nange nditeguye, aba bagabo bose ni abagabo nubaha ku bijyanye n'akazi bakoze, nabo barabizi ko banyatatse nange ndataka, rero ngewe nditeguye. Natatswe nange ndirinda, wenda mu kwirinda nararengereye."