World Cup 2022:Bigeze aho rukomeye Emiliano Martinez yakuye igikombe mu menyo ya Mbappe abanya-Argentine bongera inyenyeri kuri ebyiri

World Cup 2022:Bigeze aho rukomeye Emiliano Martinez yakuye igikombe mu menyo ya Mbappe abanya-Argentine bongera inyenyeri kuri ebyiri

 Dec 18, 2022 - 15:24

Ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanye Igikombe cy'isi cya 2022 nyuma yo gutsinda u Bufaransa mu mukino wagaragayemo ibitego bitandatu.

Imikino 63 y'Igikombe cy'isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar yari imaze gukinwa mu gihe umukino wa 64 ari nawo wa nyuma wari uteganyijwe kuri iki Cyumweru kuri Lusail Satadium ku isaha ya saa 17:00 ku masaha yo mu Rwanda, hakaba saa 18:00 mu masaha y'i Doha muri Qatar.

Argentine yaherukaga guhura n'Ubufaransa mu gikombe cy'isi giheruka aho byarangiye u Bufaransa butsinze Argentine ibitego 4-3 muri kimwe cya munani, bikarangira bunatwaye irushanwa.

Abanya-Argentine bari bahagaze neza cyane mu gice cya mbere binyuze cyane mu ruhande rw'iburyo rwanyuragaho Angel Di Maria utari uherutse kubanza mu kibuga, ndetse uyu musore akorerwaho penariti ku munota wa 22 asunitswe na Ousmane Dembele wagarukaga gufasha ku kurinda izamu.

Iyi penariti yatewe neza na Lionel Messi atsinda igitego cya mbere cya Argentine, mu gihe u Bufaransa byari nikomeje kwanga, abanya-Argentine bazamukana umupira ku munota wa 36 ugera kwa Alexis MacAllister ahita awuha Angel Di Maria watsinze igitego cya kabiri.

Igice cya mbere kirimo kirangira umutoza Didier Deschamps yakoze impinduka zikomeye ashyiramo Marcus Thuram na Kolo Muani, mu gihe yakuyemo Ousmane Dembele na Olivier Giroud.

Argentine yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cya gatatu, maze ku munota wa 71 Deschamps yongera gukuramo Antoine Griezmann  na Theo Hernandez, hajyamo Camavinga na Kingsley Coman umukino urahinduka.

Ku munota wa 80 u Bufaransa bwabonye penariti yakorewe kuri Thuram iterwa na Kylian Mbappe arayinjiza, mu gihe abanya-Argentine bakisuganya, Marcus Thuram yongera guterura umupira awushyikiriza Kylian Mbappe wahise awutera atawuhagaritse bihita biba ibitego 2-2.

Iminota 90 y'umukino yarangiye Argentine iri gukina yirwanaho maze umusifuzi Marciniak yongeraho iminota umunani nayo irangira nyakindi gitego kibonetse bajya mu minota 30 y'inyongera.

Abanya-Argentine batangiye agace ka mbere bashaka igitego bagenda bananirwa gushyira mu izamu aho Lautaro Martinez wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Alvarez yakomeje kohereza imipira hanze.

Mu gace ka kabiri nibwo abanya-Argentine bazamukanye umupira ku munota wa 109, Lautaro awuteye Lloris arawugarura uhita usanga Lionel Messi wari hafi yongera kuwusubizamo biba ibitego 3-2.

Abafaransa nabo ntibatuje maze bazamukana umupira ku munota wa 118 Gonzalo Montiel arawukora umusifuzi atanga penariti yinjijwe neza na Kylian Mbappe bongera kunganya ibitego 3-3.

Muri penariti byarangiye abakinnyi babiri b'abafaransa aribo Aurelien Tchouameni na Kingsley Coman bazihushije, mu gihe bane ba Argentine bazinjije bikaba penariti 4-2.

Argentine yegukanye Igikombe cy'isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, kikaba ari igikombe cy'isi cya gatatu iki gihugu cyegukanye.

Messi na Mbappe bigaragaje cyane muri uyu mukino