Wizkid yikururiye umujinya w'abaraperi

Wizkid yikururiye umujinya w'abaraperi

 Nov 9, 2023 - 12:32

Umuraperi wo muri Nigeria Zoro Swagbag yibasiye Wizkid nyuma yo gutangaza ko Hip hop yapfuye.

Igikuba cyacitse muri Nigeria by'umwihariko abakunzi b'injyana ya hip hop, nyuma yuko umuhanzi wo mu njyana ya afrobeats Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku izina rya Wizkid atangaje ko hip hop yapfuye. Nyuma yuko uyu muhanzi atangaje aya magambo, abaraperi batangiye kwataka uyu mugabo.

Kuri iyi nshuro, umuraperi wo muri Nigeria Zoro Swagbag yatangaje ko yitandukanyije cyane nibyo Wizkid yatangaje, kandi ashimangira ko nubwo atavuze ko hip hop yo muri Nigeria ari yo yapfuye, ariko Zoro avuga ko abaraperi aho bari hose ari bamwe. 

Wizkid yamaganwe nyuma yo kuvuga ko hip hop yapfuye 

Ubwo uyu muraperi yari kuri Radiyo Cool FM muri Nigeria, umunyamakuru Tacha akaba yamubajije ati " Ese ni iki uvuga ku gitekerezo Wizkid aheruka gutanga avuga ko hip hop yapfuye? Ese mu by'ukuri wowe uremeranya na we ko rap yapfuye? "

Ubwo Zoro yasubizaga uyu munyamakuru, akaba yamubwiye ko atemeranya na Wizkid kandi ko ibyo yavuze ari ibintu bibi cyane, ati " Ntekereza ko rap itapfuye kandi igitekerezo yatanze kiragoramye. Nubwo mu nyandiko ye atavuze hip hop ya Nigeria, ariko abaraperi aho bari hose ni bamwe."

Umuraperi Zoro ntabwo yemeranya na Wizkid ko hip hop yapfuye 

" Ntabwo rap yigeze ipfa na rimwe . Kuri ubu abantu bishimira hip hop kandi ni ibintu bigaragara. Urugero kuri ubu wareba nka Odumodublvck na Falz n'abaraperi bari kwishimira rap."

Mu gihe afrobeats iyoboye umuziki wa Nigeria muri ibi bihe ndetse n'abahanzi bayo bakaba ari bo bavugwa cyane, abaraperi bakunze kuvuga ko iyi njyana yirengagijwe, ndetse n'umuraperi Odumodublvck aheruka kuvuga ko Abanya-Nigeria birengagije hip hop.