Wizkid yanyomoje ibyo kurembera mu bitaro

Wizkid yanyomoje ibyo kurembera mu bitaro

 Dec 20, 2023 - 06:15

Umuhanzi Wizkid yabeshyuje amakuru yavugaga ko arembeye mu bitaro i Lagos.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun amazina nyakuri ya Wizkid, yabeshyuje amakuru yavugaga ko yaba ari mu bitaro i Lagos muri Nigeria arwaye. Ibyo kurwara kwa Wizkid, bikaba byatangiye gusakara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga aho muri Nigeria. 

Ibyo kujya mu bitaro kwa Wizkid, bikaba byaratangiye ubwo ku rukuta rwa Instagram rw'uyu muhanzi, ahazwi nko kuri 'story' yashyiragaho ifoto agaragaza ikiganza cye gipfutse gisa nk'aho harimo serumu. Nyuma y'ibi, abantu bahise basamira hejuru iyi nkuru bavuga ko ntakabuza arwaye.

Wizkid yanyomoje amakuru yavugaga ko arwariye mu bitaro i Lagos 

Nyamara rero, ibyo ntibyatinze aho kuri Instagram, kuko yahise asiba iyo foto, avuga ko ibyo ari ibinyoma ari mutaraga. Iby'irwara ry'umuririmbyi wa 'Essence' rikaba ryari ryaciye igikuba, dore ko abafana be bari batangaje ko bagiye gukora amasengesho yo kwiyiriza mu minsi irindwi kugira ngo bamusabire.

Hagati aho, ibi bikaba byari bimuvuzweho, mu gihe nta minsi yari ishize avuye muri Saudi Arabia aho yakoreye igitaramo cy'imbaturamugabo. Ni nyuma kandi yuko yari yagaragaye mu kabyiniro i Lagos ari kumwe na Davido ibintu bibaho gake ko aba bahanzi bombi b'ibihangange bagaragaza bari kumwe ahantu runaka.