Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Winnie Nwagi, umwe muhanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Swangz Avenue, akaba n’umwe mu bakunzwe iwabo, yatunguranye yikomye abakora mu nzu zitunganya imisatsi.
Winnie Nwagi yahendwe mu isoko atonganya inzira
Mu magambo yaherekeje ifoto byagaragaraga ko afite imisatsi idatunganyije neza, Winnie Nwagi anyuze ku rubuga rwa Snapchat yagize ati:”Ubu nk’uyu muntu sinamwishyuye uko bikwiye! Ikigaragara cyo, hano muri Uganda turatuburirwa.”
Nubwo benshi bakibaza impamvu uyu muhanzi yashyize aya magambo ku karubanda, gusa byagaragaje ko ashobora kuba ari umuntu udakunze kwihanganira ibitanyuze umutima we, cyane ko na bwo yari aherutse kugarakwaho mu itangazamakuru, ubwo yavugaga ko we adacana uwaka n’abategura ibitaramo batari abo muri Uganda, kuko batubaha abahanzi b’Abagande.
Winnie Nwagi batangiye kumutekereza nk'umuntu uhoza induru ku munwa
Budacyeye kabiri, n’ubundi ahise yongera kwikoma abakora mu mazu atunganya imisatsi muri Uganda, abashinja gutesha agaciro amafaranga baba bishyuwe, bagapfunyikira amazi amakiriya, ibintu byatumye benshi batangira kumufata nka wa mwana murizi utajya ukurwa urutozi.
