Willy Paul yanyomoje Diamond Platnumz

Willy Paul yanyomoje Diamond Platnumz

 Dec 23, 2024 - 08:41

Nyuma y'uko mu mpera z'Icyumweru gishize Diamond Platinumz yatangaje ko yaririmbye mu bukwe agahabwa arenga miliyari 1 Rwf, Willy Paul yabinyomoje bamwe babifata nk'ubushotoranyi.

Ku wa Gatandatu w'Icyumweru gishize nibwo Diamond yatunguranye avuga ko agiye Kwikoza muri Kenya by'akanya gato, bitungura benshi bibaza ikimujyanyeyo dore ko ubwo yari ahaherutse yahavuye nabi.

Nyuma mu masaha y'umugoroba nibwo yatangaje ko yari yagiye mu kiraka cyo kuririmba mu bukwe i Mombasa, aho yari yishyuwe miliyoni 1 y'idorali, ni ukuvuga asaga miliyari 1 Rwf.

Nyuma y'ibyo, Willy Paul ari nawe bagiranye ikibazo ubwo yaherukaga muri Kenya, yaje kwifashisha Instagram ye anyomoza iby'ayo mafaranga Diamond yavuze ko yishyuwe.

Yavuze ko ibyo Diamond yavuze ari ibinyoma kuko atigeze yishyurwa asaga miliyari 1 Rwf, ahubwo yishyuwe asaga miliyoni 130 Rwf.

Ni ibintu abantu bahise basamira hejuru bituma bamutera imijugujugu, aho bamwe bavuze ko ubu ari ubushotoranyi.

Bamwe kandi batangiye kumucyurira bamubwira ko akwiye kwemera ko Diamond amurenzeho, abandi bamubaza impamvu atari we batumiye ngo bayamwishyure kandi ari iwabo.