Will Smith ku gitutu cyo gusobanura ko atari umutinganyi

Will Smith ku gitutu cyo gusobanura ko atari umutinganyi

 Nov 15, 2023 - 15:16

Umukinnyi wa filime Will Smith arahakana yivuye inyuma ibyo inshuti ye iheruka kumushinja ko yamufashe ari gutingana.

Rurangiranwa muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika Will Smith ari ku gitutu cyo gusobanura uburyo aryamana n'abo bahuje igitsina, nyuma yuko Brother Bilaal wahoze ari inshuti ye magara akanamufasha byinshi, atangaje ko yamufashe ari gutingana.

Bilaal akaba aheruka gutangiriza Tasha K ku muyoboro wa You Tube ko yifatiye mushuti we Will Smith ari gutingana n'umukinnyi wa filime Duane Martin bari mu cyumba cy'ubwambariro. Yagize ati " Nafunguye urugi rw'icyumba Duane yambariragamo, mpita mbona Smith arimo kumutinga."

Bilaal aravuga ko yafashe Will Smith na Duane barimo gutingana 

Will Smith akaba yahakanye ibi bivugwa na Brother Bilaal, biciye ku muvugizi we, aho yatangarije TMZ ko ibyo Bilaal ari kuvuga ari ibifafarikano, ndetse andi makuru akaba avuga ko Smith ashobora kwitabaza inkiko kubera kubeshyerwa n'uyu Bilaal.

Duane Martin ushinjwa gutingwa na Smith, akaba afite imyaka 58 ndetse akaba yari afite umugore Tisha Campbell babanye kuva mu 1996–2020.

Ibi biravugwa kuri Will Smith, mu gihe umugore we Jada Pinkett Smith aheruka gutangaza ko batandukanye mu 2016.

Will Smith uheruka gutandukana n'umugore we akomeje gushinjwa ubutinganyi