Weasel Manizo yajyanwe mu nkiko

Weasel Manizo yajyanwe mu nkiko

 Aug 24, 2024 - 14:56

Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo, yamaze kujyanwa mu nkiko n'ihuriro ry'abategura ibitaramo muri Uganda, ashinjwa gukubita umwe mu bo bafatanyije gutegura igitaramo aherutse gukora yise 'Memories of Goodlyfe'.

Mu minsi mike ishize nibwo Weasel yashyize hanze itangazo avuga ko umwe mu bo bafatanyije gutegura igitaramo witwa 'Mr Nobat', yanze kumwishyura amafaranga yavuye muri iki gitaramo nk'uko bari babyumvikanye.

Uyu Mr Nobat ubarizwa mu ihuriro ry'abantu bategura ibitaramo bitandukanye, yavuze ko ubwo bari barimo kurebera hamwe uko bakemura ikibazo bafitanye, ari nako agerageza gusobanurira Weasel uko amafaranga yinjiye, ni bwo umujinya wamufashe arumukubita.

Mr Nobat ashinja Weasel ko ubwo yamukubitaga yari yafashe ibiyobyabwenge ari byo byatumye agira umujinya akamukubita.

Ku musi w'ejo ku wa gatanu, nibwo umuyobozi w'ihuriro ry'abategura ibitaramo witwa Juma Balunywa, yatangaje ko bagiye kujyana mu nkiko Weasel, bamushinja gukubita umukozi wabo.

Kuri we avuga ko niyo umuntu yaba akurimo amafaranga, nta burenganzira ufite bwo kuba wajya kumukubita, avuga ko bagomba kujyana Weasel mu nkiko kuko babona abahanzi batangiye kubamenyera.

Yagize ati "Nk'ihuriro, twakoze inama dusaba umunyamategeko wacu ko yatangira inzira zose zo kujyana Weasel mu rukiko.

"Azadushinja kutamwishyura, ariko natwe tuzamushinja gukubita. Urukiko ni rwo ruzafata umwanzuro."