Weasel Manizo akomeje gushengurwa n'urupfu rwa Radio

Weasel Manizo akomeje gushengurwa n'urupfu rwa Radio

 Oct 12, 2023 - 15:36

Umuhanzi Weasel Manizo yongeye gutangaza amagambo akomeye ku muhanzi mugenzi we Radio watabarutse baririmbanaga mu itsinda rimwe.

Icyamamare mu muziki wa Uganda Douglas Mayanja wamamaye nka Weasel Manizo mu itsinda rya Good Lyfe, yongeye gutangaza ko inkovu z'urupfu rw'inshuti ye baririmbanaga muri iryo tsinda Moses Nakintije Ssekibogo uzwi cyane nka Mowzey Radio cyangwa se Moses Radio, zikomeje kumushegesha.

Kuri iyi nshuro, Weasel akaba yatangaje ko atazigera na rimwe yongera kugira irindi tsinda abarizwamo, kuko ngo nta muntu ku isi ushobora kumera nka Radio, kuko ngo baruzuzanyaga cyane. Akaba avuga ko azajya akora umuziki wenyine, ariko ko atakora irindi tsinda.

Radio and Weasel music, videos, stats, and photos | Last.fm

Weasel Manizo aravuga ko nta muntu wasimbura nyakwigendera Radio mu muziki ngo babe bakorana

Mu magambo ye ati " Nyakwigendera Radio, yari umuhanzi nakundaga, kandi yari umufatanyabikorwa mwiza. Si nshobora kwizera ko hari undi muntu wamusimbura. Nzakomeza gukora umuziki ngenyine, gusa nzajya nkorana n'abandi bahanzi indirimbo, ariko ntabwo nakongera kujya mu rindi tsinda."

Guhera Mowzey Radio yataburuka, uyu musore yagize ibibazo bitandukanye mu buzima bitamworoheye, harimo no kugira ihungabana rikabije "depression". Ni mu gihe uyu mugabo washakanye n'Umunyarwandakazi Sandra Teta yagiye anyuzamo agahagarika n'umuziki kubera ihungabana.

Weasel Manizo aracyafite ibikomere by'umusangirangendo we Radio

Mowzey Radio akaba yaratabarutse ku wa 01 Gashyantare 2018 aguye mu bitaro bya "Case Medical Centre" mu murwa mukuru wa Uganga Kampala. Radio na Weasel ari babiri, bakaba barashinze itsinda rya Goodlyfe  mu 2008 aho baje kwamamara cyane mu ndirimbo nka "Bread and Butter" n'izindi.