Wayne Rooney yagiriye Arsenal inama iyifasha kwikura imbere ya Man.City

Wayne Rooney yagiriye Arsenal inama iyifasha kwikura imbere ya Man.City

 Apr 26, 2023 - 03:01

Ikipe ya Arsenal ifite akazi katoroshye kuri uyu wa Gatatu ko guhangana na Manchester City basanga kuti Etihad Stadium, Wayne Rooney yayigiriye inama yaza kwifashisha.

Umunyabigwi wa Manchester United Wayne Rooney yagiriye inama Arsenal yayifasha guhagarika rutahizamu Erling Haaland mu gihe iyi kipe ya Mikel Arteta yerekeza i Etihad idafite myugariro William Saliba.

Arsenal irabizi ko kudatsinda umukino wo kuri uyu wa Gatatu biraza gutuma amahirwe yo gutwara Igikombe cya shampiyona 2022-2023 araba asa n'ayoyotse, ariko ifite ikizere cy'uko uko byagenda kose iraza kurara ku mwanya wa mbere kuko irusha Manchester City amanota atanu.

Kimwe mu bibazo by'ingutu Arsenal ifite kuri uyu mugoroba ni kuba iramanuka mu kibuga idafite myugariro William Saliba wayoboye ubwugarizi bw'iyi kipe muri uyu mwaka, ariko ikaba ikomeje guhura n'ibibazo mu mikino imaze iminsi ikina itamufite.

Ubwo bwugarizi budahagaze neza buraba busabwa guhagarika rutahizamu Erling Haaland umaze gutsinda ibitego 48 muri uyu mwaka w'imikino, muri ibyo bitego hakaba harimo ibitego 34 bya Premier League.

Haribazwa uburyo bwo guhagarika Haaland nta Saliba(Image:Mirror)

Erling Haaland akomeje kuba isereri mu mitwe y'abafana ba Arsenal bakomeje kwibaza uko ubwugarizi bwabo buza kwitwara, ariko Wayne Rooney arabona ko atari umukoro udashoboka mu gihe abasore ba Arsenal bakorera hamwe.

Rooney ati:"Mu gihe William Saliba yavunitse, ntawundi mukinnyi unganya nawe[Haaland] umuvuduko n'imbaraga, uburyo bumwe buhari ni kugenda bagakina umukino wabo bakarusha Man.City."

Yakomeje ati:"Arsenal ikwiye kwita cyane ku gusatira ba myugariro ba Manchester City kuruta kwita kuri Erling Haaland. Ibitekerezo bigomba kuba: Nta muntu watekerezaga ko twaba turi hano[Ku mwanya wa mbere], ubu turi guhatanira igikombe - reka tugende tubikore. Arsenal nigenda itekereza gutyo uraza kuba umukino mwiza cyane."

Rooney yabajijwe mu gihe Arsenal yagenda ikina yugarira ati:"Kora ibyo ukina na Man.City upfa urupfu rwa buhoro buhoro. Man.City ntabwo isanzwe kandi ntihagarikwa, ubwo rero ni icyo bagomba gukora mu kwataka bo ubwabo kandi nta kwicuza."

Mikel Arteta arabizi ko agomba kugira icyo ahindura i Etihad mu gihe ikipe ye yabashije kubona amanota atatu gusa mu manota ikenda yagombaga kubona mu mikino itatu iheruka.

Umukino ubanza wahuje aya makipe muri Premier League i Emirates Stadium warangiye Arsenal itsinzwe ibitego 3-1, ndetse Manchester City yasezereye Arsenal muri FA Cup iyitsinze igitego kimwe ku busa. Uyu uraba ari umukino wa gatatu uhuje aya makipe muri uyu mwaka w'imikino, ibiri yose abasore ba Pep Guardiola babonye intsinzi.

Mu gihe Arsenal itabona amanota atatu bisa n'aho amahirwe ku gikombe haba hasigaye make cyane(Net-photo)