Vin Diesel yateye amashyushyu abakunzi ba Cristiano Ronaldo 

Vin Diesel yateye amashyushyu abakunzi ba Cristiano Ronaldo 

 Dec 13, 2025 - 23:16

Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vin Diesel, uzwi cyane muri filime zakunzwe ku Isi yose za Fast & Furious, yatangaje ko bishoboka ko rutahizamu w’ikirangirire ku Isi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo (CR7), yazagaragara mu gice gikurikiraho cy’iyo filime.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Vin Diesel yavuze ko akunze kubazwa n’abantu benshi niba Cristiano Ronaldo azagaragara muri filime ya Fast & Furious, asubiza ko “bishoboka koko ko yazagaragaramo”, amagambo yahise akurura impaka n’amatsiko menshi mu bakunzi ba filime n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Uyu mugabo wo muri Portugal uzwiho imbaraga nyinshi, umwete n’ubushobozi bwo gukurura imbaga, ibintu benshi batekereza ko byamufasha kwitwara neza mu isi ya sinema, cyane cyane muri filime irimo ibikorwa byinshi byihuta n’ibikanganye nka Fast & Furious.

Nubwo nta cyemezo cya burundu kiratangazwa ku mugaragaro, iri jambo rya Vin Diesel ryahise rishyira CR7 mu nkuru mpuzamahanga, aho benshi bibaza niba koko ashobora kongera amateka mashya mu mwuga we, atari mu mupira w’amaguru gusa, ahubwo no mu gukina filime.

Abakunzi ba Fast & Furious ku Isi hose bakomeje gutegerezanya amatsiko menshi yo kureba niba koko Cristiano Ronaldo azagaragara muri iyi filime yamamaye cyane, ikomeje no kwandika amateka akomeye mu ruganda rwa sinema ku rwego mpuzamahanga.

Vin Diesel yateye amashyushyu abakunzi ba Cristiano Ronaldo