Uwo nkunze mushyiraho uwo nanze nkamukuraho! Harmonize yasobanuye ibya tattoo ya Diamond Platnumz

Uwo nkunze mushyiraho uwo nanze nkamukuraho! Harmonize yasobanuye ibya tattoo ya Diamond Platnumz

 Nov 6, 2023 - 22:28

Umuhanzi Harmonize yasobanuye ibya tattoo ziri ku mubiri we, n'impamvu yasibye iya Diamond Platnumz.

Umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamenyekanye mu muziki nka Harmonize, kera kabaye yashyize hanze impamvu yasibye Tattoo y’uwahoze ari shebuja Diamond Platnumz, yari yarishyirishijeho ku kaboko, ubwo bari bakiri kumwe.

Harmonize yasibye tattoo ya Diamond Platnumz yari ku kuboko kwe

Harmonize yari amaze igihe afite iki gishushanyo ku kaboko, aho yari yariyanditseho ijambo “Simba”, agatazirano k’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ubwo yaganiraga n’ibinyamakuru by’iwabo muri Tanzania, abanyamakuru bamubajije niba agifite iyi tattoo ya Diamond Platnumz, maze Harmonize afunga igipfundi abereka akaboko, nk’ikimenyetso cy’uko ijambo “Simba” ryahoze ku mubiri we, ritakiharangwa.

Abazwa icyamuteye kuyisiba, Harmonize yagize ati:”Iyo nkunze umuntu nishyiraho tattoo, gusa n’iyo mwanze mpita nyisiba ndetse kayibagirwa nk’itarigeze ingeraho.”

Harmonize yavuze ko uwo akunze amushyira ku mubiri we, yamwanga akamukuraho
Uretse ibyo kandi, Harmonize yasobanuye ko kwishyiraho tattoo ari umuco wo mu bwoko bw’iwabo bw’aba-Konde(Makonde), kuko ngo na mushiki we afite ibishushanyo(tattoo) byinshi mu maso.