Uwari Perezida wa AS Kigali yeguye

Uwari Perezida wa AS Kigali yeguye

 Jun 6, 2023 - 02:17

Shema Fabrice wari umaze imyaka isaga itanu ayobora ikipe y'umujyi wa Kigali yeguye.

Tariki 16 Ugushyingo 2020 nibwo Shema Fabrice yatorewe gukomeza kuyobora ikipe ya AS Kigali yari amaze imyaka ibiri ayobora.

Abinyujije mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba AS Kigali, Shema Fabrice yavuze ko yeguye ku bw'impamvu ze bwite.

Mu gihe yari Perezida wa AS Kigali, Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yashoboye kwegukana Ibikombe by’Amahoro bibiri, icya 2018/2019 na 2021/2022 na bibiri bya Super Cup muri iyo myaka.

AS Kigali ni ikipe yari yitezwe gukora ibikomeye muri uyu mwaka w'imikino ndetse isoza umwaka iyoboye, ariko mu gice cya kabiri cya shampiyona yitwaye nabi isoza ku mwanya wa kane.

Ibaruwa Shema Fabrice yandikiye AS Kigali

Fabrice yari amaze imyaka ine n'igice