Uwahoze ari umugore w’umukinnyi wa filime Tyrese Gibson, Norma Mitchell, yareze uyu wahoze ari umukunzi we amushi kumuharabika ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amakuru bwite ye n’umukobwa wabo Shayla w’imyaka 16.
Tyrese Gibson umugore we yamujyanye mu nkiko
Urubanza ruregwamo uyu mukinnyi rwatangiriye mu rukiko rukuru rwa Los Angeles muri Amerika, ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi, aho Mitchell yavugaga ko yaharabitswe akanasebywa na Tyrese, binyuze muri posts(ubutumwa) yashyiraga ku rubuga rwe rwa Instagram hagati ya 30 Mata na 7 Gicurasi uyu mwaka, aho yavuze ko ubwo butumwa yangije CV ye.
Ibi byose bibaye nyuma y’amezi menshi Tyrese atanze ikirego mu rukiko rw’umuryango asaba ko umwana we ari we wamurera kuko ngo uyu mugore wahoze ari uwe adafite ubushobozi cyangwa amafaranga yo kwigisha umukobwa wabo.
Norma Mitchell yareze Tyrese Gibson kumusebya
Uyu mugabo wakunzwe muri filime nka “Fast and Furious” na Norma Mitchell bashakanye muri 2007 batandukana muri 2009, nyuma yo kubyarana umwana umwe w’umukobwa witwa Shayla.
Ntabwo ari ubwambere Tyrese agaragara mu manza nk’izo, kuko mu 2023 yarezwe n’uwahoze ari umugore we Samantha Lee bashakanye na 2017 bagatandukana muri 2020 amushinja kumusenyeraho inzu yari atuyemo mu gace ka Woodland Hills.
