Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira kuri Instagram ku wa Gatatu, Sophia yagarutse ku byo yise kugoreka ukuri ku mibereho y’umukobwa wabo hashyirwa hanze ibinyoma bigamije kumwandagaza mu ruhame.
Sophia yavuze ko mu myaka itanu ishize ari we wenyine wagiye yitangira byose bijyanye n’imibereho y’umwana, anemeza ko nta nakimwe yigeze ahabwa na Davido mu byo agomba gutanga nk’inkunga y’umwana.
Yagize ati:“Nta giceri nigeze mpabwa nk’ingoboka yo kurera umwana, ariko ibyo ntibibuza ko Imade abaho neza. Akura mu muryango mwitaho, mukunda kandi umuha umunezero wose.”
Nubwo bimeze bityo, Sophia yemeje ko Imade akomeza kugira umubano mwiza na se na nyina, anasaba abantu ku mbuga nkoranyambaga kwirinda gukurura umwana mu nkuru zishingiye ku bihuha n’amagambo atari yo.
Ibi byose byadutse nyuma y’uko Sophia yibasiwe n’abafana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja kubuza Imade kwitabira isabukuru y’amavuko ya Davido y'imyaka 33 iherutse kubera i Atlanta mu minsi ishize.
Uru rubanza hagati ya Davido na Sophia rukomeje gukurura impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza ku ruhare rwa buri ruhande mu gutuma umwana akura neza no kugira uburenganzira busesuye ku babyeyi bombi.
