Uvugwaho gutanya Eddy Kenzo n'umugore we, ntashaka kumureka

Uvugwaho gutanya Eddy Kenzo n'umugore we, ntashaka kumureka

 Dec 6, 2023 - 08:19

Umuhanzikazi Carol Nantongo ushinjwa gutuma Eddy Kenzo atandukana n'umugore we, aravuga ko adashaka kujya kure yuyu muhanzi kuko ngo akimukeneye cyane.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Carol Nantongo arahamya ko mu buzima bwe akeneye umuhanzi Eddy Kenzo, kuko ngo afite byinshi asobunuye mu buzima bwe kandi ko akimukeneye cyane, bitari ibya none, kuko ngo azakomeza kumukenera.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Carol Nantongo akaba yagize ati "Ntabwo ushobora kuntandukanya na Eddy Kenzo, kubera ko nkimukeneye cyane." Nubwo yavuze aya magambo, akaba yanze kwemeza ko hari abantu baba bari kubatera amabuye mu mubano we na Eddy Kenzo, ahubwo ahamya ko nta mpamvu yatuma badakundana kuko ngo bose atari babi.

Carol Nantongo aratangaza aya magambo, mu gihe mu minsi yashize ibihuha byabaye byinshi byemezaga ko we na Lydia Jazmine ari bo bagize uruhare mu gutandukana kwa Eddy Kenzo n'umugore we Rema Namakula mu 2019 bari bafitanye umwana umwe.

Lydia Jazmine na Coral Nantogo bashinjwa gutandukanya Eddy Kenzo n'umugore we 

Amakuru akaba avuga aba bose baryamanaga na Eddy Kenzo, biba intandaro yo gusenya urugo. Ubwo Eddy Kenzo yabazwa niba yararyamanye na Jazmine mu nzu ye iri Seguku, akaba yarabihakanye cyane, ndetse avuga ko niyo baha Jazmine miliyoni 100 z'amashiringi atamenya aho iyo nzu iherereye.

Nubwo Nantongo yemeza ko kuba we na Eddy Kenzo bakundana ntakibazo abibonamo ndetse no mu mvugo ze ukabona atewe ishema no kuvuga ko akunda uyu mugabo, ariko kandi Eddy Kenzo mu ruhame ntabwo ajya yemera ko hari umukunzi afite.

Mu minsi yashize ubwo Eddy Kenzo yabazwa impamvu yari kumwe na Nantongo ndetse na Jazmine icyarimwe, kandi bivugwa ko abatereta, yavuze ko bose ari inshuti ze bisanzwe kandi baba bapanga ibya business.