Ushinja Davido ubwicanyi yatawe muri yombi

Ushinja Davido ubwicanyi yatawe muri yombi

 Aug 22, 2024 - 11:54

Umuhanzi wo muri Nigeria, Oyindamola Johnson Emmanuel wamamaye nka Dammy Krane, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusebya izina ry'umuhanzi Davido mu ruhame, amushinja ibyaha birimo ubwicanyi.

Uyu muhanzi yatawe muri yombi nyuma y'uko ku munsi w'ejo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yandika ubutumwa, aho yashinjaga Davido kugira uruhare mu rupfu rw'umuhanzi Tagbo.

Muri ubu butumwa kandi yavuze ko Davido yishyuye inzego z'umutekano ngo bamute muri yombi, aho bamubwiraga ko ashinjwa ubutekamitwe bukorerwa kuri murandasi, nyamara kwari ukugira ngo atazatanga ubuhamya ku bw'ibyo Davido yakoze.

Yakomeje amenyesha abafana ko ikintu cyose kibi kizamubaho, ko kigomba kuzabazwa Davido kuko ahora agambiriye kumugirira nabi.

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, umunyamategeko wa Davido yaje kubibona, amuha amasaha 24 ngo abe yamaze gusiba ubu butumwa buharabika Davido, ndetse yandike ubundi bubuvuguruza asaba imbabazi, bitabaye ibyo bakamujyana mu nkiko.

Dammy Krane yanze gukora ibyo uyu munyamategeko yamubwiye, birangira bamureze atabwa muri yombi kuri uyu wa kane.

Ni ibintu byahise biteza imvururu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko uyu musore akwiye ubutabera, abandi bavuga ko ibintu yakoze bidakwiye na gato bityo ko agomba kubiryozwa.