Usher arifuza bikomeye ko umuhungu we yajya mu muziki

Usher arifuza bikomeye ko umuhungu we yajya mu muziki

 Jun 30, 2024 - 20:13

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Usher yatangaje ko yifuza cyane ko umuhungu we Naviyd yinjira mu muziki hakiri kare.

Umuhanzi  w’umunyamerika, Usher Raymond yasabye umuhungu we witwa Naviyd kwinjira mu muziki hakiri kare no akirwanahi agifite imyaka 15.

Amakuru avuga  ko Usher, w’imyaka 45, yabivuze ubwo  yitabiraga ibirori  byo gutanga ibihembo bya ‘Voice of the Culture Award” ASCAP byabereye mu Bwongereza.

Nk’uko amakuru atandukanye abitangaza, uyu muhanzi yashishikarije umuhungu we kwinjira mu muziki, avuga ko yakora ibishoboka byose ngo Naviyd atangire neza urugendo rwe rwa muzika, amuha imyitozo myiza.

Icyakora, Usher yavuze ko yishimiye cyane ko abana be bombi, Naviyd na Cinco, baje kumushyigikira ahabwa igihembo cyo kwandika indirimbo no  muri uwo muhango.

Usher wahiriwe cyane n’umuziki, afite abana bane barimo Cinco V, Naviyd, Segaba Bo na Sire Castrello.