USA izakira igikombe cy'isi cy'ama-club kivuguruye

USA izakira igikombe cy'isi cy'ama-club kivuguruye

 Jun 24, 2023 - 11:26

Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu cya mbere kizakira Igikombe cy'isi cy'ama-club cya mbere kivuguruye, aho byibuze amakipe abiri yo muri Premier League azagaragaramo.

Umushinga wari umaze iminsi unononsorwa wo kuvugurura imikinire y'igikombe cy'isi cy'ama-club wamaze kwemezwa, iri rushanwa rikazabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika hagati ya Kamena na Nyakanga mu 2025.

Ubusanzwe kubona itike mu gikombe cy'isi cy'ama-club bisaba ikipe kuba iya mbere ku mugabane wayo, yegukana igikombe cya Champions League cyangwa ikindi gikinwa n'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane.

Irushanwa rivuguruye rizafungura imiryango ku makipe menshi akomeye kuko rizakinwa n'amakipe 32, aho 12 muri yo azaba aturuka ku mugabane w'i Burayi harimo aheruka gutwara UEFA Champions League.

Muri izi mpinduka, amakipe yatwaye UEFA Champions League kuva mu 2021 kugeza mu 2024, ariyo Chelsea, Real Madrid, Manchester City kongeraho izatwara iy'umwaka utaha, yose azagaragara muri icyo gikombe cy'isi. Andi makipe umunani azatoranwa hakurikijwe uko amakipe ahagaze.

Infantino yemeje impinduka ku gikombe cy'isi cy'ama-club(Net-photo)

Kuri uyu wa Gatanu nibwo FIFA yemeje ko mu 2025 Leta zunze ubumwe za Amerika zizakira iki gikombe cy'isi, kikazanakoreshwa mu kureba ko sitade zizakira igikombe cy'isi k'ibihugu mu 2026 zimeze neza, aho Leta zunze ubumwe za Amerika zizfatanya na Mexico na Canada kwakira.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yasobanuye impamvu hakozwe impinduka mu gikombe cy'isi cy'ama-club, ndetse yemeza rizaba rimwe mu marushanwa akomeye muri ruhago y'abagabo.

Infantino ati:"Igikombe cy'isi cy'ama-club mu 2025 kizaba irushanwa rikomeye cyane muri ruhago y'abagabo, aho inikorwa remezo n'ubushake bihari, Leta zunze ubumwe za Amerika kikaba igihugu cya mbere kizakira iri rushanwa rishya ry'isi.

"Ubwo amakipe akomeye azaba yamaze kubona itike, abafana bava ku migabane itandukanye bazerekeza urukundo rwabo n'imbaraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu myaka ibiri iri imbere mu ntego yacu yo kugira ruhago iy'isi yose koko."

Mu gihe kandi hamaze kwemezwa impinduka ku gikombe cy'isi cy'ama-club, ni nako hatanzwe amakuru mashya ku bijyanye n'igihugu kizakira Igikombe cy'isi k'ibihugu mu 2030.

Byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka aribwo hazatorwa igihugu kizakira icyo Gikombe cy'isi kizakinwa mu myaka irindwi iri imbere, ariko byemejwe ko uzakira iki gikombe azamenyekana mu 2024.