Urupfu rwa nyina wa Don jazzy rwatumye nkora indirimbo yakunzwe-Johnny Drille

Urupfu rwa nyina wa Don jazzy rwatumye nkora indirimbo yakunzwe-Johnny Drille

 Jul 11, 2023 - 04:25

Umuhanzi Johnny Drille yatangaje ko indirimbo 'How are you friend' imwe muzakunzwe cyane igitekerezo cyayo cyavuye ku rupfu rwa nyina wa Don jazzy.

John Ighodaro amazina nyakuri ya Johnny Drille umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yemeje ko urupfu rwa nyina wa bosi Mavin records ku wa 23 Nyakanga 2022, arirwo rwatumye igira igitekerezo cyo kwandika imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane "How are you my friend."

Johnny Drille ibi akaba yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na Televisiyo Hip TV. Johnny akaba yemeje ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo ku ikubitiro cyaturutse kuri Don jazzy wari bosi we mu nzu ye itunganya umuziki ya Mervin Records.

Johnny Drille yanditse indirimbo 'How are you my friend' biturutse ku rupfu rwa nyina wa Don jazzy 

Ati " How are you my friend" igitekerezo kihishe inyuma yayo ni uko, ubwo Don jazzy yaburaga mama we, yahisemo ko twakandika iyi ndirimbo. Ndatekereza ko byari uburyo bwe bwo kuvuga kubera ko icyo gihe abantu benshi bataherukaga kumuvugisha, baramuhamagaye ndetse baza no kumureba."

" Byamubereye uburyo bwo kwamamara kuko hariho inshuti ze hari hashize imyaka zitamuvisha. Ubwo rero byari igihe kiza cyo gukora indirimbo. Muri iyo minsi kandi byari igihe ubukungu bwari bwifashe nabi kuko abantu benshi bari bakennye. Bitewe nibyo bihe, ndibaza ko ariyo mpamvu abantu bihuje niyo ndirimbo."