Uri mu byago niba ukunze kunywa ikawa mu kazi

Uri mu byago niba ukunze kunywa ikawa mu kazi

 Jun 27, 2024 - 14:59

Ikinyobwa cy'ikawa ni kimwe mu binyobwa cyane ku isi, ariko cyane cyane kikaba gikunze kunyobwa n'abakozi by'umwihariko mu biro, gusa ngo ifite ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu.

Kimwe mu binyobwa bikundwa cyane cyane n'abakozi benshi mu biro bitandukanye ikawa ni iya mbere. Ibyo biterwa no kuvuga ko bibafasha kwikuramo umunaniro, gusinzira no gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Icyakora nubwo ikawa ari nziza, burya ngo nta mwiza wabuze inenge, ari na yo  mpamvu tugiye kurebera hamwe ingaruka ziterwa no kunywa ikawa cyane cyane ku kazi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ya 26 Mata 2024, impuguke mu buzima bw’abantu muri kaminuza ya Dar es Salaam (UDSM), Dr. Clecensia Massawe, yavuze ko ikawa irimo cafeyine iha umubiri imbaraga nyinshi zihenze izo ukeneye.

Yaraguze atti: "Niba iyo unaniwe ukanywa ikawa wumva ugize imbaraga kandi ushobora gukomeza gukora, ibyo biterwa na cafeyine".


Muganga Clecensia avuga ko ingaruka z’iki kinyobwa zikugeraho iyo uyikoresheje bikabije kuko ari bwo ihinduka nk’ikiyobyabwenge ukabatwa.

Dr. Clecensia yagize ati: "Hari abantu usanga banywa ikawa nk'icyayi, iki ni ikibazo kandi bibagiraho ingaruka kandi muri izo ngaruka harimo kongera umubiri imbaraga z’umurengera zirenze izo ukeneye, tutibagiwe no kugabanya igihe cyo gusinzira."

Icyakora, yashoje asaba abantu bamwe n'abakozi bakunda kunywa ikawa nyinshi kugenzura urugero rwa cafeyine mbere yo gukoresha ikawa.

Ikawa yavumbuwe mu kinyejana cya 9, n'umushumba w'ihene witwa Kaldi, ukomoka muri Yemeni, mu gihe bivugwa ko iki gihugu ari cyo cyambere cyafumbiye imbuto z'ikawa mu kinyejana cya 14 ndetse kikanatunganya icyo ikinyobwa kigikoreshwa na n'ubu.