Undi mukinnyi wa Rayon Sports yageze i Kigali

Undi mukinnyi wa Rayon Sports yageze i Kigali

 Aug 4, 2023 - 12:41

Umurundi Mvuyekure Emmanuel wamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera i Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubura umurundi Bigirimana Abeddy, ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye bakina hagati mu kibuga mu rwego rwo kongera imbaraga muri iki gice cy'ikibuga.

Ni muri urwo rwego iyi kipe yamaze gutangaza ko yagaruye Hertier Luvumbu Nziga wayifashije mu mwaka ushize w'imikino, ndetse ikongeraho Kalisa Rachid wari umaze imyaka ine mu ikipe ya AS Kigali.

Ntabwo Rayon Sports yarekeye aho kuko inkuru yamenyekanye ku wa Kane tariki 04 Kanama 2023 yemeje ko iyi kipe itazirwa Murera yamaze kumvikana n'umurundi Mvuyekure Emmanuel.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu musore wakiniraga ikipe ya KMC yo muri Tanzania yamaze kugera i Kigali, akaba aje kurangizanya n'iyi kipe iri hafi gutangira umwaka w'imikino 2023/2024.

Kuri ubu amaso yose y'abakunzi ba Rayon Sports yerekeje i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ahateganyijwe umunsi w'igikundiro kuri uyu wa Gatandatu, ndetse iyi kipe ikaba yateguje ko hari umukinnyi mushya izerekana hataramenyekana ngo ninde.

Biravugwa ko umukinnyi Rayon Sports irerekana kuri uyu wa Gatandatu yaba ari umunya-Sudan Eid Abakar Mugadam wakiniraga ikipe ya Al Hilal, cyangwa uyu murundi Mvuyekure Emmanuel, dore ko Abakar we ataragera no mu Rwanda.

Mvuyekure yari umukinnyi w'ikipe ya KMC mu mwaka ushize w'imikino 

Mvuyekure yamaze kugera i Kigali