Umwana arakekwa nka nyirabayazana!Tiwa Savage na Davido bongeye guhagarika gukurikirana kuri Instagram

Umwana arakekwa nka nyirabayazana!Tiwa Savage na Davido bongeye guhagarika gukurikirana kuri Instagram

 Jan 6, 2024 - 12:11

Ku mbuga nkoranyambaga abafana bongeye gucika ururondogoro nyuma yo kubona abahanzi bakomeye muri Nigeria Tiwa Savage na Davido buri wese ntawe ukurikira undi kuri Instagram. Haracyekwa ikibyihishe inyuma ko harimo imfura ya Davido.

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga hibazwa impamvu abahanzi babiri bakomeye bo muri Nigeria Tiwatope Omolara Savage wamamaye mu muziki nka Tiwa Savage, kuba hagati ye na David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido nta n'umwe uri gukurikira undi ku rubuga rwa Instagram ibizwi nka (following).

Mu ifoto ya "screenshot" ikomeje gukwira kuri Instagram, bigaragara ko aba bombi nta n'umwe ugikurikira undi. Ibi bikimara kugaragara, abafana bahise babisamira hejuru, bavuga ko byose biri guturuka ku kuba Tiwa Savage asigaye ari inshuti magara ya madamu Sophia Momodu wabyaranye na Davido umukobwa bise Imade Adeleke.

Davido na Tiwa Savage ntawe ugikurikira undi kuri Instagram 

Abafana bamwe, baremeza ko Davido ari kurakazwa n'umubano w'aba bombi, nyamara ku rundi ruhande, abandi baravuga ko Tiwa Savage ashobora kuba ari we wabanje kureka gukurikira Davido, nyuma yuko Sophia amubwiye ko Davido adakurikirana neza imikurire y'umwana bafitanye Imade.

Nubwo aba bombi bahagaritse gukurikirana kuri Instagram, ariko kandi, muri Gicurasi 2023, aba bombi barakurikiranaga, dore ko ubwo Tiwa Savage yaririmbaga mu birori byo kwimika Umwami w'Ubwongereza Charles III, Davido ari mu ba mbere banditse bamushimira kuba yaritwaye neza.

Hagati aho, ntabwo byaba ari ubwa mbere Tiwa Savage na Davido bahagaritse gukurikirana kuri Instagram, dore ko mu Ukwakira 2018, nabwo buri wese yaretse gukurikira undi ariko nyuma bongeye gukurikirana. Icyakora, kugera magingo aya, aba bahanzi bombi nta n'umwe uratangaza impamvu adakurikirana mugenzi we. 

Davido na Tiwa Savage kuki baretse gukurikirana kuri Instagram