Umwami Charles III yongeye gutera uw'inyuma Prince Harry na Meghan

Umwami Charles III yongeye gutera uw'inyuma Prince Harry na Meghan

 Nov 8, 2023 - 14:10

Umwami Charles III w'Ubwongereza yongeye gukubita ahababaza umwana we Prince Harry n'umugore we Meghan Markle yanga kubatumira kuri Yubile ye.

Igikuba cyongeye gucika mu bitangamakuru byo mu burengerazuba bw'isi nyuma yuko Umwami w'Ubwongereza Charles III yanze koherereza ubutumire umuhungu we Prince Harry na Meghan Markle ku isabukuru ye y'amavuko, aho azaba yagize Yubile y'imyaka 75.

Ibirori byo kwishimira iyo Yubile y'Umwami Charles III, ikaba izaba ku wa 14 Ugushyingo 2023 kuri Clarence House i London. Umuvugizi wa Harry na Meghan, akaba ari we wemeje ko batigeze babona ubutumire bwa Buckingham Palace.

Umwami Charles III yanze gutumira umuhungu we n'umugore we mu isabukuru ye

Nubwo Harry atatumiwe na Buckingham Palace, ariko kandi, bisa nkaho bitamutunguye cyane, kuko ku wa 15 Nzeri 2023 yagize isabukuru y'amavuko aho yari yujuje imyaka 39 ariko Umwami Charles III n'umugore we Camilla ntibamwifuriza umunsi mwiza, ibyongeye guteza urunturuntu.

Umubano wa Prince Harry n'umuryango w'i Bwami, ukaba warakomeje kugenda uba mubi uko iminsi yagiye yiyongera guhera mu 2018 yava i London akerekeza muri Amerika.

Umwami Charles III azuzuza imyaka 75

Byatangiye kudogera ubwo Harry yatangiraga gutangaza ihohoterwa we n'umugore we bakorerwaga bakiri i Bwami, ndetse akaba yarasohoye n'igitabo yise "Spire"  kinenga Ubwami bw'Ubwongereza. 

Hagati aho, Prince Harry akaba yarambuwe n'uburenganzira bugenerwa ibikomangoma by'i Bwami kubera ibyo byose yakomeje kugenda avuga kuri uyu muryango. Ni mu gihe na we yavuze ko ntaho agihuriye n'ibyubahiro by'i Bwami.

Prince Harry na Meghan Markle bakomeje kwirengangizwa i Bwami