Umutoza wa Rayon Sports yageze i Kigali

Umutoza wa Rayon Sports yageze i Kigali

 Jul 18, 2023 - 02:38

Umunya-Tunisia Yamen Zelfani uherutse kugirwa umutoza mushya wa Rayon Sports yamaze kugera i Kigali aho aje gutangira akazi.

Ku wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko umunya-Tunisia Yamez Zelfani ari umutoza wayo mushya, akaba yarasinye amasezerano y'umwaka umwe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu mugabo w'imyaka 43 yasesekay ku kibuga k'indege cya Kanombe i Kigali, aho yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe itumanaho muri iyi kipe.

Yamen Zelfani yamaze kugera mu Rwanda

Zelfani si umwana mu mwuga w'ubutoza kuko awumazemo imyaka isaga 12, aho mu 2012 yatangiriye mu ikipe ya Abha FC yo muri Saudi Arabia yavuyemo mu 2015 ari nayo kipe yatinzemo ugereranyije n'ayandi.

Yahise yerekeza muri Nouadhibou FC yo muri Maurtanie, nayo ayivamo yerekeza muri Al Merrikh yo muri Sudan nayo yavuyemo akerekeza muri Dofar FC yo muri Oman. Mu 2020 Zelfani yahawe akazi ko gutoza ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria, ayivamo ahita ajya gutoza AS Soliman iwabo muri Tunisia, ari nako aya makipe yose atarenzagamo umwaka umwe.

Mu 2021 nibwo yerekeje mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia gutoza ikipe ya Al Kawkab, nyuma yerekeza muri Al Talaba yo muri Iraq, akaba ari nayo avuyemo aza gutoza ikipe ya Rayon Sports.

Ibigwi bya Zelfani mu butoza

Zelfani yakiriwe na Ngabo Roben