Umuryango wanjye umaze igihe kinini nta kintu unsaba! Rick Ross n'ibanga rimugize umuherwe kugeza ubu

Umuryango wanjye umaze igihe kinini nta kintu unsaba! Rick Ross n'ibanga rimugize umuherwe kugeza ubu

 Dec 4, 2023 - 16:46

Umuraperi William Leonard Roberts II, wamenyekanye nka Rick Ross, benshi ntibarimo kuvuga rumwe ku magambo ye, avuga ko niba ushaka gukira ugatengamara ugomba kubanza gukiza abari kuzagukenera buri munsi, barimo umuryango wawe.

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross, yahishuye inzira y’ibanga ituma ahorana ubukire, ari ukuba abantu be ba hafi yarabanje kubashakira icyo bakora, aho yatanze urugero rw’uburyo yabanje gukiza iwabo ku buryo nta cyo bazamubaza.

Rick Ross avuga ko niba ushaka gukira ubanza ugakiza abazagukenera

Yagize ati:”Umuryango wanjye umaze igihe nta kintu unsaba. Mama ni umuherwe, kandi na data ni uko. Nabateganyirije amafaranga ahangije ku buryo ubu na bo bifashije.

Kubanza gukiza abantu bawe, ugakiza umuryango wawe, ni rwo rufunguzo nyamukuru rukugumisha ku bukire. Niba uri umukire abantu bawe ba hafi ari bakene, ubukire ntuzabumarana kabiri.”

Rick Ross avuga niba ugifite abantu bahora bagukeneyeho amafaranga buri munsi, gukena na byo biri hafi

Icyakora, bamwe bahuje ikiganza n’uyu muraperi, abandi baramuyama, bavuga ko ikintu cya mbere ari ukubanza ukimenya abandi bakaza nyuma.