Umuririmbyi wa 'Despacito' Daddy Yankee yahagaritse umuziki

Umuririmbyi wa 'Despacito' Daddy Yankee yahagaritse umuziki

 Dec 6, 2023 - 09:58

Umuraperi Daddy Yankee uzwi mu ndirimbo “Despacito," yatangaje ko ahagaritse umuziki, avuga ko agiye kwiyegurira Imana, atanga n'impamvu yafashe uwo mwanzuro.

Umuhanzi Daddy Yankee ukomoka muri Puerto Rico mu birwa bya Karayibe, yarangije gutangaza ko yaharitse umuziki, akaba agiye kwiyegurira Imana. Ibi uyu muraperi akaba yabitangaje mu bitaramo bisoza umwuga we yise 'La Meta (The Goal)' aho icya nyuma yagikoze ku wa 03 Ugushyingo 2023 mu gihugu cye.

Imbere y'imbaga y'abarenga 18,000, muri sitade ya 'Coliseo de Puerto Rico' akaba yateruye agira agira ati " Bantu bange, uyu ni umunsi ukomeye cyane mu buzima bwange. Nshaka kubasangiza ibi, kubera ko kuva (gupfa) mu buzima ugeze kuntsinzi, bitandukanye no kuva mu buzima ufite intego."

Umuhanzi Daddy Yankee yaharitse umuziki yiyegurira Imana 

Uyu muhanzi w'imyaka 46 wamenyekanye mu ndirimbo yakunzwe cyane mu 2017 yise “Despacito” yafatanyije na Luis Fonsi, akaba yashimiye Imana yamufashije kuzengura isi yose, akanatwara ibihembo binyuranye, ari na ko yashimiraga abafana.

Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, akaba yagize ati " Ni iki byafasha umuntu kuba yatunga ibyiza byose byo mu isi, ariko agataza ubugingo bwe? Niyo mpamvu iri joro ntatewe ikimwaro no kuvuga ko Yezu/Yesu ari muri nge kandi nange nkaba muri we." 

Akaba yunzemo ko ibyo afite byose yabikuye ku Mana, kandi ko yiteguye ko izamukomeza mu rugendo rushya agiye gutangira. Akaba yanasabye abantu bose bamukurikiye guhita bakurikira Yezu, kuko ari inzira y'ukuri n'ubugingo. 

Daddy Yankee arasaba Imana ngo izamukomeza mu rugendo rushya atangiye rwo kuyikorera 

Daddy Yankee mu ijambo rye akaba yasoje mu isengesho agira ati " Ku bantu mwese mwankurikiye, mukurikire Yezu kuko ari inzira, ukuri, n'ubugingo. Yezu nyirimbabazi, uzampe kuzenguruka Isi ku bw'imbabazi zawe. Mana (data) ndizera ko uzampa kuvuga ivanjiri mu isi yose nturutse muri Puerto Rico. Amen."

Daddy Yankee, amazina nyakuri akaba ari Ramón Luis Ayala Rodríguez wabonye izuba ku wa 03 Gashyantare 1977 i San Juan muri Puerto Rico. Yari umuririmbyi, akaba n'umwanditsi w'indirimbo guhera mu 1994, akaba kandi yari n'umukinnyi wa filime.