Umuraperi ukomoka muri Amerika Swae Lee, yasabye Diamond Platnumz kumwoherereza indirimbo Komasava yakoranye na Chley na Khalil Harrison, kugira ngo na we ashyiremo igitero cye.
Swae Lee yasabye kugira uruhare muri iyo ndirimbo abinyujije muri comment yateye kuri post ya Diamond aho yagize ati:”Nyoherereza igitero cya mbere".
Ibyo byaje nyuma y’uko mu minsi itatu ishize abinyujije kuto Instagram ye, Diamond yasangije abakunzi be amashusho ya Swae arimo kubyina iyi ndirimbo ye ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.7 ku rubuga rwa YouTube.
Iyi ndirimbo nshya ya Diamond Platnumz, Komasava yakomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi yose kubera buryo yayikorershejemo indimi nyinshi zitandukanye.
