Uretse ibyo kandi uyu muraperi ukomoka muri Amerika, yahishuye ko mbere atari azi gufunga inkweto ariko yabyigishijwe n’umuraperi Jay-Z.
Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, Meek Mill yumvikana avuga ko mu myaka myinshi ishize atari azi gufunga inkweto, avuga ko Jay-Z ari we muntu wa mbere wamwigishije gufunga inkweto za Timberland.
Tubibutse ko bombi batangiye ubucuti mu myaka myinshi ishize aho banakoranye indrimbo zirimo ‘Don’t Believe In Dreams’, ‘Big Dreams, ‘What’s Free’ n’izindi.
Usibye gukorana indirimbo, Jay-Z yigeze no gufasha Meek Mill kuburana maze anamufasha gusohoka muri gereza amutangiye ingwate mu rubanza yari afite mu myaka mike ishize.
