Umuraperi Drake yahagaritse umuziki

Umuraperi Drake yahagaritse umuziki

 Oct 7, 2023 - 15:20

Nyuma yo gushyira hanze alubumu yarikoroje, umuraperi Drake yatangaje ko abaye ahagaritse umuziki.

Umuraperi kabuhariwe uturuka muri Canada Aubrey Drake Graham uzwi ku mazina ya Drake, yatunguye benshi kuri uyu 06 Ukwakira 2023, ubwo yavugaga ko agiye kuba afashe akaruhuko mu muziki. Ibi byabaye nyuma yo gusohora alubumu yise "For All The Dogs" ikomeje kurikoroza hirya no hino ku isi.

Drake w'imyaka 36, waje gutangira umuziki mu 2001, akaba yavuze ko mu by'ukuri ashaka kwita ku buzima bwe kuko ngo arwaye igifu kandi akaba amaze igihe kimurembeje. Ati " Mvugishije ukuri, ngiye kuba mpagaritse umuziki igihe gito mbanze nibande ku buzima bwange."

Umuraperi agiye kuba ahagaritse umuziki

Akaba yunzemo ati " Ndashaka gushyira umutima ku buzima bwange kuko ari bwo bwa mbere, kandi ibyo ntakidasanzwe kibirimo. Ndifuza ko abantu bagira ubuzima buzima, kuko maze imyaka myinshi ngira ibibazo bikomeye cyane mu gifu."

Drake wegukanye Grammy Awards eshanu, akaba yahamije ko agiye kujya kure y'inzu zitunganya umuziki igihe gito, gusa ngo ntabwo azi icyo gihe gito uko cyizaba cyingana. Ati " Ngiye kuba ngiye kure y'imiryango ya studio igihe gito. Byashoboka ko byaba ari umwaka cyangwa ukarenga."