Umuraperi Blueface yongeye gutabwa muri yombi

Umuraperi Blueface yongeye gutabwa muri yombi

 Jun 8, 2023 - 07:46

Umuraperi nyuma yo kugezwa imbere y'inkiko umwaka ushize, yongeye kugezwa mu maboko.

Umuraperi Johnathan Jamall Porter, wamenyekanye mu muziki nka Blueface, yongeye kugongana n’amategeko kuko yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu bujura.

Amakuru ya TMZ avuga ko uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka Thotiana yakoze wenyine, ndetse n’iyo basubiranyemo na Cardi B na YG, yajyanywe mu maboko ya polisi ku wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena, ni ukuvuga ku munsi w’ejo, akurikiranyweho icyaha gikomeye.

Blueface kandi, yari yatawe muri yombi mu Gushyingo gushize, ashinjwa ibyaha bijyanye no gutunga intwaro. Mu rubanza rushya, uretse ubujura buvugwa, harimo no kurenga ku buryo butaziguye ku masezerano urukiko rwamuhaye nyuma y’urwo rubanza.

Abamwunganira Lisa Rasmussen na Kristina Wildeveld batangarije iki kinyamakuru ko kuri ubu bari mu icuraburindi ku bijyanye n’ifatwa rye rishya, ariko bongeraho ko bategereje kumuburanira bikomeye kuri ibyo bibazo byombi.