Umunyarwenya Japhet Mazimpaka arerekeza muri UR-Nyagatare Campus

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka arerekeza muri UR-Nyagatare Campus

 Jul 5, 2023 - 05:58

Nyuma yuko Umunyarwenya Japhet Mazimpaka akubutse muri UR-Huye campus, agiye kwerekeza muri UR-Nyagatare Campus mu bitaramo yise "Compus comedy tour" byo kuzamura abanyempano bashya muri komedi.

Ku wa 01 Nyakanga 2023, nibwo Umunyarwenya rurangiranwa mu Rwanda Japhet Mazimpaka yari muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye mu bitaramo yateguye byo kuzamura abanyempano bashya mu gutera urwenya bari muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami yayo anyuranye. 

https://thechoicelive.com/umunyarwenya-japhet-mazimpaka-ategerejwe-muri-ur-huye-campus

I Huye akaba yarahakoze igitaramo cyaryoheye Abanyeshuri b'i Huye, dore ko bari bamutegereje ari uruvunganzoka. Aho kandi i Huye, akaba yarahasesekaye ari kumwe n'Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Ally Soudy.

Ku bw'ibyo, uyu munyarwenya mu butumwa yacishije ku ruta rwe rwa Instagram, akaba yatangaje ko ibitaramo bye yise "Compus comedy tour" bikomereje muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyagatare ku wa 08 Nyakanga 2023.

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka ategerejwe muri UR-Nyagatare Campus 

Muri UR-Nyagatare Campus, iki gitaramo cya Japhet kikaba kizabera muri Main Hall i saa 18h00. Nk'i Huye kandi, kwinjira bizaba ari ubuntu.

Japhet mu butumwa bwe ati " Abanyeshuri mwese bo muri UR-Nyagatare Campus muzamenye neza ko muzaba mubaye muri Main Hall ku gihe."

Nk'uko byagenze muri UR-Huye Campus aho abanyarwenya bakizamuka yewe n'abahanzi bashya bahawe umwanya uhagije bakigaragaza, muri UR-Nyagatare Campus naho niko bizagenda.