Umunyarwenya Japhet Mazimpaka ategerejwe muri UR-Huye Campus

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka ategerejwe muri UR-Huye Campus

 Jun 29, 2023 - 09:21

Mu bitaramo bya Japhet byo kuzenguruka muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami yayo atandukanye, kuri uyu wa 01 Nyakanga ategerejwe muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.

Umunyarwenya rurangiranwa mu Rwanda Japhet Mazimpaka ategerejwe muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu bitaramo byo kuzamura abanyempano bashya mu gutera urwenya bari muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami yayo anyuranye. 

Japhet akaba atangaza ko ateganya gukora ibitaramo muri Kaminuza y'u Rwanda mu mashami yayo anyuranye mu buryo bwo kuzamura no guha umwanya abantu bafite impano muri komedi. By'umwihariko akaba avuga ko i Huye azaha umwanya uhagije abantu bafite impano mu ruganda rwa komedi. 

Japhet Mazimpaka ategerejwe muri UR-Huye Campus 

Iki gitaramo cya Japhet muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, giterejwe ku wa 01 Nyakanga 2023 muri Main Auditorium aho kwinjira bizaba ari ubuntu i saa 18h00.

Mu butumwa uyu munyarwenya yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram akaba yaratangaje ko aho i Huye ariho azaba atangirije ibitaramo bye yise "Compus comedy tour".

Japhet ati "Mupange gahunda zanyu mushyiramo no kuzaba muri Main Auditorium." Icyakora akaba atatangaje aho azakomereza ibi bitaramo bye.