Uyu mugabo yemeza ko aya amafaranga yayagurije Rayon Sports, akemeza ko kandi Perezida wa Rayon Sports Thadée Twagirayezu ayazi nk'uko yabitangarije Inyarwanda Tv.
Yagize ati "Rayon Sports ndi kuyishyuza miliyoni 35 zirengaho make. Nzi neza ko aya mafaranga Perezida Thadée ayazi, afite kuba mu mpapuro atagaragara ariko no mu mutima we ayo mafaranga arayazi."
Kanyabugabo yemeza ko ikibazo cye yamaze kugishyigikriza inzego zibishinzwe. Ati "ikibazo kiri mu nzego za leta kandi mfite icyizere ko Leta izagikemura."
Hadji Kanyabugabo yishyuje Rayon Sports nyuma y'uko na Munyakazi Sade mu minsi ishize yishyuzaga asaga miliyoni 80 Rwf, nubwo yakuriwe inzira ku murima.
Ibi byiyongeraho y'uko kugeza ubu iyi kipe imaze gusinyisha umukinnyi umwe, Musore Prince, mu gihe mu mpera z'uku kwezi iyi kipe igomba kuba yaramaze gutanga abakinnyi n'abatoza izakoresha mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.
Hadji Kanyabugabo arishyuza Rayon Sports arenga Miliyoni 35 Rwf
Rayon Sports imaze gusinyisha umukinnyi umwe Prince Michel Musore
