Umuhungu wa Zari yabwiye amagambo akomeye Shakib Lutaaya

Umuhungu wa Zari yabwiye amagambo akomeye Shakib Lutaaya

 Jul 18, 2023 - 02:02

Umuhungu wa Zari na Ivan Ssemwanga yateye imboni urukundo rwa nyina na Shakib rugikubita ahita asaba uyu mugabo kuzarinda nyina uko byagenda kose.

Zari Hassan umugore wa Shikib Lutaaya yatangaje ko ubwo yari agitangira kujya mu rukundo n'uyu mugabo we, umuhungu we Ralph yabyaranye na Ivan Ssemwanga, ngo yari yabiteye imboni rugikubita atangira kujya abimubazaho utubazo twinshi.

Mu kiganiro Zari yagiranye na Faridah Nakazibwe, akaba yamubwiye ko uyu muhungu ngo ari umwana ugira amatsiko cyane, kuko ngo ubwo yabonaga amafato ye na Shikib, yamubajije iby'uwo musore niba benda kubana, nawe amusubiza ko aribyo. Umwana nawe amubwira ko ari byiza ntakibazo. 

umuhungu wa Zari yarabutswe Urukundo rwe na Shikib rugikubita 

Zari Hassan akaba yarabwiye Nakazibwe ko abana be bakunda cyane Shikib, ati " Sinzi impamvu bamukunda? niba ari ukubera ko atuje cyane, gusa baramukunda. Hari umuhungu wange Ralphie ugira utubazo koko! yabwiye Shakib ati ' bro ushaka kwita kuri mama? Ni umuntu mwiza cyane[....] Kandi ni burikimwe kuri twe."

Shakib akaba yaramusubije ko abyifuza, ariko ngo amusaba ko atakongera kumubaza utubazo twinshi. Hagati aho Zari akaba yaravuze ko Shakib afitanye umubano wihariye n'umukobwa we Tiffah gusa ngo uyu mukobwa akaba yaramubwiye ko amukunda cyane ariko akaza inyuma ya se Diamond Platnumz. 

Tiffah umukobwa wa Diamond na Shakib umugabo wa Zari

Hagati aho, nubwo Zari yatangaje ko abana be bakunda umugabo we Shakib, ari ko ku wa 10 Nyakanga 2023, yatangarije NTV Uganda ko magingo aya , aba bana be ntacyo bari batangaza kubukwe bwe n'umugabo we. 

Muri rusange Zari akaba afite abana 5 harimo 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga waje kwitaba Imana, ndetse n'abandi 2 aribo Nillan na Tiffah yabyaranye na Diamond Platnumz. Magingo aya uyu Zari akaba ari kubana na Shakib Cham Lutaaya batari babyarana.