Umuhungu wa Jose Chameleone yikomwe bikomeye na se wabo Weasel

Umuhungu wa Jose Chameleone yikomwe bikomeye na se wabo Weasel

 Dec 27, 2024 - 20:36

Umuhungu wa Jose Chameleone, Marcus Abba yikomwe bikomeye na se wano, Douglas Mayanja ‘Weasel’ nyuma yo kunegura imibereho ya se wamubyaye, Jose Chameleone akavugira mu ruhame ko ari umusinzi ruharwa.

Weasel bisa naho atishimiye igikorwa cya Marcus cyo kuvugira mu ruhame ko se ari umusinzi, aho yamubajoje uburyo umusinzi yibuka kwishyura amafaranga y’ishuri rya Abba Marcus agera ku bihunbi 20 by’amadolari.

Weasel yagize ati:“Uwo muntu wita umusinzi yishyuye amashuri yawe imyaka myinshi kandi yakohereje muri Amerika kugurirauo inzu ndetse akomeje kukwishura fagitire zose, birababaje kuko ari so. Ndagukunda Abba ariko ndakwinginze rekera aho.”

Icyakora, Marcus nawe ntiyaripfanye, ahi yasubije ko kurihira abana amashuri ari inshingano z’umubyeyi.

Marcus yagize ati:“Chameleone ntagomba gushimirwa kuba yarishyuye amafaranga y’ishuri. Zari inshingano ze kandi ntabwo twigeze tumusaba ko yatuzana ku isi.”

Amakuru ajyanye no kurwara kwa Chameleone yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize nyuma yuko uyu muhungu amaze ahishuye ko se arwaye indwara ikaze y’urwagashya iterwa no kunywa inzoga.