Umuhindekazi yaciye agahigo ko kubyina igihe kirekire

Umuhindekazi yaciye agahigo ko kubyina igihe kirekire

 Jun 17, 2023 - 13:31

Umukobwa w'umuhindekazi yakoze amateka, nyuma yo kubyina iminsi itanu.

Umukobwa ukomoka mu Buhinde, yaciye agahigo ko gucinya akadiho, igihe kirekire kurusha undi muntu uwo ari we wese ku isi.

Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa Maharashtra mu gihugu cy’Ubuhinde, yaciye aka gahigo nyuma yo kubyiana amasaha arenga 127, ataruhuka.

Uyu mukobwa ukomoka mu mwigimbakirwa uri mu burengerazuba bw’Ubuhinde,  witwa Srushti Sudhir Jatap, yabyinnye amasaha 127, ni ukuvuga iminsi itanu ataruhuka.

Uyu mukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, yahise yandikwa mu gitabo cy’uduhigo, Guinness world record.