Umuhanzi yakatiwe imyaka 2 n’ibiboko 74 azira indirimbo

Umuhanzi yakatiwe imyaka 2 n’ibiboko 74 azira indirimbo

 Jan 12, 2024 - 16:44

Benshi bacitse ururondogoro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'inkuru y'umuhanzi wo muri Iran wakatiwe gufungwa imyaka ibiri akanakubitwa ibiboko 74.

Urukiko rwo mu gihugu cya Iran rwakatiye umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop, Medhi Yarrahi, igifungo cy’imyaka ibiri no gukubitwa ibiboko 74, azira gushyira hanze indirimo ihinyuza imyambarire y’abagore muri icyo gihugu.

Amakuru aturuka muri Iran avuga ko uretse kuba iyi ndirimbo yaranengaga igitambaro cya(hijab) abagore bategetswe kwamabara kurigira ngo bahishe amasura yabo, ngo iyi ndirimbo inashijwa kwinjira idini ya Islam muri rusange, ifite abayoboke benshi muri iki gihugu.

Indirimbo "Roosarito" yakubitishije nyirayo

Yarrahi w’imyaka 42 wahamijwe icyaha cyo kwigomeke, ngo yari yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize azira iyo ndirimbo ye yise “Roosarito”  gusa ngo yaje kurekurwa atanze akayabo k’amafaranga.