Nk’uko amakuru abitangaza, ibyabaye byabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2026 mu kabari ka Portable kari mu gace ka Ogun State, nyuma y’amakimbirane akomeye yavutse hagati ye na Ashabi ajyanye n’umwanya we mu buzima bw’uyu muhanzi.
Ashabi Simple avuga ko Portable yamukubise bikomeye, amwambura telefone ze ndetse akanamutera ubwoba amutoteza, ibintu byatumye ajya gutanga ikirego kuri Polisi. Polisi ivuga ko nyuma yo kumenya ko ashakishwa, Portable yagerageje kwihisha ariko nyuma agafatirwa mu kabari ke aho yakoreraga agafungwa.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Portable yambitswe amapingu, arira kandi asaba imbabazi, ibintu byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe basaba ko ubutabera bukurikizwa, abandi bagaragaza ko ihohoterwa ryo mu muryango rigomba guhabwa uburemere bukwiye.
Polisi ya Ogun yatangaje ko iperereza rikomeje kandi ko Portable azagezwa mu rukiko mu minsi ya vuba kugira ngo asobanure ibyo ashinjwa.
Ibi bibaye mu gihe Portable yari akomeje kuba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana zo ku muhanda muri Nigeria, ariko ibi birego bikaba bishobora guhindura bikomeye isura ye mu ruhando rw’imyidagaduro.
