Umuhanzi Peruzzi yavuze ku bivugwa ko yaryamanye n'umugore wa Davido

Umuhanzi Peruzzi yavuze ku bivugwa ko yaryamanye n'umugore wa Davido

 Dec 19, 2023 - 14:56

Nyuma y'imyaka ibiri, umuhanzi Peruzzi yagize icyo avuga ku makuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga ko yaryamanye n'umugore wa Davido, ndetse n'ibyavuzwe ko yendaga gusakirana na Davido.

Umuhanzi w'icyamamare wo muri Nigeria akaba n'umwanditsi w'indirimbo Tobechukwu Okoh uzwi cyane ku izina rya Peruzzi, bwa mbere yagize icyo avuga ku makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaryamanaga na Chioma umugore wa Davido. 

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiriye kuri radiyo imwe yo muri Nigeria, akaba yatangaje ko ibyo byose byari ibihuha, kandi ko we na Davido batigeze bashyamirana cyangwa se ngo babe banabiganiraho nubwo byavugwaga hose.

Peruzzi yamaganye ibivugwa ko yaba yararyamanye n'umugore wa Davido, Chioma 

Mu 2021, nibwo ibihuha byakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko Peruzzi aryamana na Chioma, ariko aba bombi baryumyeho baricecekera, yewe na Davido, ntiyigeze agira icyo abivugaho, kugera ubwo uyu Peruzzi yabigarukagaho kuri iyi nshuro.

Kuri Peruzzi yashimangiye ko nta mpamvu yari gutuma we na Davido babiganira kuko ngo byari ibihuha, kandi ngo na Davido ntabwo yari guta umwanya we abimubaza kuko ngo byari kuba bidakwiye, kuba umuntu nka we yabaza ibintu by'amazimwe nk'ayo.

Hagati aho, muri Mata uyu mwaka, nibwo byamenyekanye ko Davido na Chioma Rowland, bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, nyuma yuko umuhungu wabo Ifeanyi yari amaze gupfa mu 2022. Aba bombi kandi, bakaba baheruka kwibaruka impanga umuhungu n'umukobwa. 

Peruzzi aravuga ko we na Davido batigeze bavuga ku byamuvuzwe ho we n'umugore we