Umuhanzi Okkama yahishuye icyatumye atandukana na MetroAfro bidateye kabiri

Umuhanzi Okkama yahishuye icyatumye atandukana na MetroAfro bidateye kabiri

 Jan 21, 2024 - 14:56

Nyuma y'igihe atandukanye na MetroAfro yamufashaga mu bijyanye n'umuziki, kera kabaye Okkama yakuye abakunzi mu rujijo.

Umwe mu bahanzi bakunzwe n’Abanyarwanda, Okkama, yasobanuye icyatumye atandukana na MetroAfro, nyuma y’amezi atandatu gusa bamufasha mu bijyanye n’umuziki.

Okkama yasohoye impamvu yatandukanye na MetroAfro

Uyu muhanzi yasinye amasezerano muri MetroAfro muri Gicurasi 2023 ahita atanduna na yo mu Gushyingo muri uwo mwaka, ndetse ntiyashatse kuvuga ikibyihishe inyuma, kugeza uyu munsi ubwo yahisemo gushyira ukuri ahagaragara.

Okkama adaciye ku ruhande, ku munsi w’ejo yatangarije radio Rwanda ko yatandukanye na MetroAfro, nyuma yo gusanga imudindiza mu mikorere.

Okkama yagize ati “Nigeze kugira abandebera inyungu n’ibikorwa, ariko twaratandukanye. Hari igihe nk’umuhanzi ureba ukabona intumbero zawe n’ibyo ushaka  utazabigereho uri kumwe n’abantu runaka.

Icyo gihe biba ngobwa ko hari abo usiga inyuma muri urwo rugendo kugira ngo ukomeze kugenda wemye nta ngorane.

Okkama ya tandukanye na MetroAfro nyuma y'amezi atandatu gusa

Okkama witegura gushyira hanze EP (Extended Play) ye ya mbere muri uyu mwaka, yatandukanye na MetroAfro bamaze gukorana indirimbo ebyiri, “Wallah” na “Ooh Shito”.

Nubwo MetroAfro yatandukanye na Okkama, yasigaranye abandi abahanzi barimo Confy na Boukuru.